Intego z’isomo
Ku musozo w’iri somo, umunyeshuri akwiye kuba ashoboye:
(1) Gusobanukirwa umugambi w’Imana ku byerekeye urushako n’amategeko y’urushako arinda ibibazo kandi agatanga imigisha.
(2) Gusobanura amabwiriza yo mu Byanditswe ku miryango.
Search through all lessons and sections in this course
Searching...
No results found
No matches for ""
Try different keywords or check your spelling
22 min read
by Stephen Gibson
Ku musozo w’iri somo, umunyeshuri akwiye kuba ashoboye:
(1) Gusobanukirwa umugambi w’Imana ku byerekeye urushako n’amategeko y’urushako arinda ibibazo kandi agatanga imigisha.
(2) Gusobanura amabwiriza yo mu Byanditswe ku miryango.
Dr. Robertson McQuilkin yabaye umumisiyoneri mu Buyapani imyaka 12. Nyuma y’aho, yabaye Perezida wa Kaminuza ya Columbia International University. Yari azwi cyane nk’umwanditsi, umuvugizi, n’umurezi. Umugore we, Muriel, yarwaye indwara ya Alzheimer.[1] Igihe indwara yakomereje ku rwego Muriel akeneye kwitabwaho buri gihe, Dr. McQuilkin yeguye ku buyobozi bw’iyo kaminuza kugira ngo yite ku mugore we. Yavuze ko yasohozaga isezerano yamusezeranije igihe bashakanaga. Yizeraga ko kwita ku mugore we byari ingenzi kuruta gukomeza kuba umuyobozi w’iyo kaminuza.
Urushako rwashyizweho n’Imana ku bw’umugabo n’umugore ba mbere yaremye.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Itangiriro 2:21-24. Ese iyi mirongo itubwira iki ku urushako?
Urushako rwateguwe n’Imana kugira ngo rube neza ibyo abantu bakeneye. Rwateguwe neza ku bw’imiterere ya muntu. Muri buri kintu Imana igena no muri buri icyo idusaba, iba itwifuriza icyiza kurushaho (Gutegeka kwa kabiri 6:24). Imana izi ko umugambi wayo w’urushako uzaha buri umwe mu bashakanye ubuzima bwiza haba ubuzima bw’amarangamutima, umubano, n’ubw’umwuka.
Urushako rwanateguriwe kuba kandi, ishusho y’imico y’Imana n’imibanire yayo. Imana Data, Imana Mwana, n’Imana Mwuka Wera bahoze kandi bazahora mu mubano hagati yabo. Buri wese afite umwihariko mu nshingano ye, ariko abagize Ubutatu Bwera ni Umwe iteka ryose kandi bafite kamere imwe. Mu mubano uri hagati y’abagize Ubutatu bwera, tubona ubumwe, ubusabane bwimbitse, ubudahemuka, n’urukundo ruhamye. Uyu mubano utangaje ni wo urushako rwo muri Bibiliya rwafatiyeho urugero. Umugambi w’Imana ni uko buri mugabo n’umugore baba Abera mu rukundo rwabo kandi buri wese umwe akiyegurira undi ubuzima bwabo bwose.
Imana yavuze ko mu rushako umugabo n’umugore bazasiga ababyeyi babo bakabana akaramata. Urushako rushyira abantu babiri mu ubucuti n’ubufatanye bukomeye kandi bwa hafi kuruta undi mubano wose w’abantu.
Urushako si abantu babiri gusa baba bari kumwe mu bufatanye bugira imipaka. Ubuzima bwabo buba buhuye ku buryo, baba basa nk’umwe umwe. Ibi ntibisobanura gusibanganya umwihariko w’imiterere ya buri wese, ahubwo ni ubumwe bwihariye.
Imana yateguye kurushako ngo rurambe. Mu rushako, umugabo n’umugore basezeranira kuzabana mu bwizerane igihe cyose bombi bakiriho.
Bibiliya itubwira amagambo Yesu yavuze ku rushako, mu kiganiro yagiranye n’Abafarisayo.
► Umunyeshuri nasomere itsinda muri Matayo 19:3-8.
Yesu yavuze ko Imana yagennye ko urushako rugomba kuramba iteka. Yavuze ko gatanya yashyiriweho abantu batagendera mu bushake bw’Imana.
Hari impamvu nyinshi Imana yagennye ko urushako ruramba, zimwe twazigarutseho mu gice cyabanjirije iki. Indi mpamvu urushako rugomba kuramba ni ku bw’inyungu z’abana. Kumvira umugambi w’Imana ku byerekeye urushako bitanga uburyo bwiza cyane bwo kurera abana. Iyo ababyeyi bubaha Imana bakumvira amahame yayo mu rugo no mu muryango, bashobora kurera abana bayitinya (Malaki 2:15).
Imana yagennye ubuzima bw’umuntu ku buryo abana bafata imyaka myinshi kugira ngo bakure babe abantu bakuru. Muri iki gihe, nibwo abana bishingikiriza ku babyeyi kugira ngo babarinde, babatunge, kandi babatoze. Ibi bitandukanye n’amatungo akura akagera ku bukure mu mwaka umwe cyangwa ibiri. Abantu bo bakenera igihe gihagije kugira ngo bakure mu myitwarire. Imana yagennye umuryango nk’uburyo ndetse n’ahantu ho kurerera abana. Ibibazo byinshi byo muri sosiyete biterwa no kubura imiryango ifite ababyeyi bo kwizerwa.
Urushako rusaba abantu gusezerana kuzabana ubuzima bwabo bwose. Buri muco ugira uburyo n’ibirori byerekana ko urushako ari umuhigo ukomeye. Ibirori ni uburyo bukoreshwa kugirango umugabo n’umugore bavugire mu ruhame ko biyemeje uwo muhigo wo kubana ubuzima bwabo bwose.
Ubutegetsi bwinshi bubika inyandiko z’abashyingiranywe. Amategeko agenga abashakanye agira ingaruka ku burenganzira ku mutungo, ku burenganzira bwo kurera abana, no ku murage.
Dore urugero rw’indahiro z’urushako zakoreshejwe mu bukwe bwinshi:
Ndakwemera kuba [umugabo/umugore] wanjye, kugumana no kubana nawe, guhera uyu munsi, mu byiza no mu bibi, mu bukire no mu bukene, mu burwayi no mu buzima bwiza, kugukunda no kukwitaho, kugeza igihe urupfu ruzadutandukanyiriza, nk’uko itegeko ryera ry’Imana ribivuga; nkwijeje kukwiyegurira byimazeyo.
Amarangamutima y’urukundo ntabwo azahoraho igihe cyose, kuko hari aho aza ubundi akagenda nubwo bitavuze ko aba agiye ubutazagaruka. Urushako ntirushobora gushingira ku marangamutima adahoraho. Indahiro z’urushako zisobanura ko umugabo n’umugore basezeranye kubanira mu budahemuka ubuzima bwabo bwose, kandi iryo sezerano ntirishingira ku kintu runaka.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu 2 Abakorinto 6:14-18.
Iyi mirongo iratubwira ko kwiyemeza k’umwizera kubangamirwa iyo afitanye isano rya bugufi cyane n’abatizera. Nk’uko umwizera adashobora kuramya hamwe n’umuntu uramya Satani, ntanashobora gukurikira imibereho n’ibyo abatizera bashyira imbere. Uyu muburo ureba imibanire itandukanye, harimo n’ubufatanyabikorwa mu bucuruzi.
Urushako ni ubufatanye bwa kimuntu bwa bugufi cyane kurusha ubundi bufatanye ubwo aribwo bwose bwa kimuntu. Umwizera ntakwiye no gutekereza kubana n’umuntu utari umwizera wiyemeje (1 Abakorinto 7:39, 2 Abakorinto 6:14-18). Uwizera washakanye n’utizera azahura n’umubabaro mwinshi n’imbogamizi nyinshi mu kurera abana no mu gufata ibyemezo byerekeye imibereho.
Niba umugabo n’umugore bombi ari abizera ariko bakaba baturuka mu nsengero zitandukanye, bagomba kumenya neza ko bemeranya ku bibazo by’ingenzi byo mu Mwuka. Bagombye gutegura kuba abanyamuryango b’itorero rimwe ry’aho batuye bamaze gushakana.
► Kuki urushako rutangirana n’indahiro, atari gusa amagambo y’urukundo?
►Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abaheburayo 13:4.
Uyu murongo utubwira ko urushako rukwiye kubahwa cyane. Icyaha cy’ubusambanyi gisuzuguza urushako. Imana izacira urubanza icyaha cy’ubusambanyi.
Ibyaha by’ubusambanyi birimo ibitekerezo byuzuye irari ry’ubusambanyi, ubusambanyi, ibikorwa by’ubutinganyi, n’ikoreshwa rya porunogarafiya. Kugira ibitekerezo byuzuye irari ry’ubusambanyi ni ugushushanya ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye. Ubusambanyi hanze y’abashakanye ni imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashakanye. Ubusambanyi mu bashakanye ni imibonano mpuzabitsina irimo umuntu wubatse n’undi. Ibikorwa by’ubutinganyi ni imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu bahuje ibitsina. Porunogarafiya igizwe n’inyandiko, amashusho na videwo zagenewe gutera irari ry’ubusambanyi binyuze mu kwerekana ubwambure cyangwa imibonano mpuzabitsina. Ibi byose ni ibihungabanya umubano w’urushako.
Zirikana ko buri rari ryo mu mubiri, ari uguhindanya icyifuzo nyacyo Imana ishobora kuzuza neza kurushaho. Uburyo bumwe rukumbi bw’imibonano mpuzabitsina ikwiriye ni imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye. Ubusambanyi... bunezeza ako kanya, ariko buhinduka uburozi buhumanya inzara yo mu buryo bwo mu mwuka, kugeza ubwo dutangira kwifuza ibintu bishobora kutumaraho burundu. Ubusambanyi bugabanya ubushobozi bwacu bwo kumva kwera, gukiranuka, no kwishimira kubana n’Imana mu buzima bwacu.[1]
Imigani iburira kenshi ko ubusambanyi bwangiza ubuzima bw’umuntu bukamugeza ku rupfu (nko muri Imigani 2:16-19 na 6:24-29, 32-33).
Robertson McQuilkin yanditse ko imigambi y’Imana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina y’abantu ko
ikandagirwa mu buryo bw’ibitekerezo neza neza nk’igikorwa nyirizina. Imana ntiyaremye gusa umugabo n’umugore; yababaremeye kubana mu mubano w’urushako wimbitse kandi uhoraho, ubumwe bushingiye uko nayo Iteye. Kugira ngo uyu mugambi ukomeye usohore, hagomba kubaho ubusabane bwimbitse kandi bwihariye ndetse no kwiyemeza kuramba iteka ryose, bitagenze gutyo ntihaba hakiriho ubumwe. Ubudahemuka ni cyane cyane mu bwonko. umubano wimbitse kandi wihariye, kwiyemeza guhoraho, n’icyizere cya bombi bihungabanywa mbere na mbere mu mitekerereze.[2]
► Abanyeshuli nibasomere itsinda mu 1 Abakorinto 6:9-11, 15-20 na Matayo 5:27-30.
Buri sosiyete igira imyumvire y’umuco ku bijyanye n’imibanire hagati y’abagabo n’abagore. Ibi bitekerezo by’umuco bifite igipimo kiri hasi ugereranyije n’igipimo cy’imyitwarire ishingiye ku Byanditswe. Imico myinshi igira gusa amategeko akenewe kugira ngo umuryango ubonekemo ituze. Bihanganira icyaha cy’ubusambanyi iyo gicunzwe neza bihagije kugira ntikizane ingaruka mbi cyangwa ikimwaro. Igipimo cy’imyitwarire ishingiye ku Byanditswe kirihariye.
Ikibabaje nuko insengero zimwe zikurikiza imyitwarire y’umuco aho gukurikiza imyitwarire ishingiye ku Byanditswe. Bahana abantu bakoze ibyaha bikagaragara cyangwa se byakozwe mu burangare, nyamara bakihanganira iyo ibyaha bikozwe n’ababikora bihishe cyangwa babigizemo ubwitonzi.
Iyi mirongo itubwira ko abakora ibi byaha atari abizera by’ukuri kandi ko batazajya mu ijuru. Bamwe mu bizera b’i Korinto bari barakoze ibyo byaha kera, ariko baje gukizwa babivanwamo.
Inyigisho iyo ari yo yose yihanganira ibi byaha k’umuntu uvuga ko yizera,ni inyigisho y’ibinyoma. Niba umuntu yiyita umuyoboke wa Kristo ariko agakora ibyaha by’ubusambanyi, Ibyanditswe bisaba itorero kumuvana mu bagize itorero kandi ntibakwiye gukomeza kumufata nk’umwizera (1 Abakorinto 5:11-13).
Abayobozi b’itorero bagomba kuba icyitegererezo mu myitwarire. Iyo itorero ryemerera abayobora umwanya wo kuramya kwambara imyenda idahwitse cyangwa rigatanga uruhushya ku mbyino zigaragaza irari ry’ubusambanyi, riba risobanura ko irari ry’ubusambanyi ari ikintu gisanzwe. Biba bisobanuye ko icyaha cy’ubusambanyi kidakomeye.
Sosiyete runaka ishobora kubona ko umuntu atambaye neza igihe imyambarire ye iterekanye bimwe mu bice by’umubiri we bishobora gutera irari ryo kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina. Abagize itorero rimwe na rimwe nabo bagwa muri iri kosa, cyane cyane mu bihe by’ibirori. Batekereza ko batambaye neza keretse iyo bakurikije imideri y’umuco wa sosiyete baturukamo. Itorero rigomba kwigisha ko ibi ari bibi. Umwizera ntagomba kwifuza ko yatera abandi irari ribi. Muri 1 Timoteyo 2:9-10 hatubwira ko abizera bakwiriye kwambara no kwitwara mu buryo umuntu wese ubibonye amenya ko babayeho ubuzima bwo kwitonda no kutiyanduza, kandi ko batifuza gukora icyaha cyangwa gutera abandi kugikora. AbaKristu bagomba kwambara imyambaro ibahesha agaciro, bafite kwicisha bugufi no kwirinda.
Ubufasha ku wakoze icyaha
Mu Abagalatiya 6:1 havuga ko itorero rifite inshingano yo kugerageza gusubiza mu nzira umukirisitu wakoze icyaha. Ntibivuze ko umuntu agomba gukomeza inshingano yo mu murimo cyangwa ko ahita asubizwa vuba muri uwo murimo nyuma yo kugwa mu cyaha. Kugarurwa bisobanura kwakirwa mu busabane bw’itorero no kwitabwaho n’itorero. Niba koko uwo muntu yihannye by’ukuri, Imana iramubabarira kandi n’itorero riramubabarira. Itorero rigomba gutanga ubufasha mu buryo bw’umwuka kugira ngo rimufashe gukomeza kunesha no gukura mu buryo bw’umwuka.
Niba umukobwa utarashaka atwaye inda, itorero ntirikwiye kumukura m’ubusabane no kwitabwaho kw’itorero ritabanje kugerageza kumugarura mu buryo bw’umwuka. Iyo yihannye kandi akemera kwitabwaho mu buryo bw’umwuka, arababarirwa. Icyaha cye ntikiruta icy’uwo mugabo basambanye akamutera inda. Hari ubwo uwo mukobwa ashobora guhanirwa icyo cyaha kubera ko ingaruka z’icyaha cye zagaragaye kurusha iz’uwo bagikoranye.
Mu mico imwe n’imwe, ababyeyi b’uwo mukobwa watwaye inda y’ikinyendaro bakorwa n’isoni kubera iyo nda y’umukobwa wabo utarashaka, bakagerwaho n’igishukwo cyo kwica umwana utaravuka kugira ngo bagarurire isura nziza umuryango wabo. Nta mpamvu nimwe yunvikana yo gukora icyaha cy’ubwicanyi (Kuva 20:13). Umwana utaravuka wese yaremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 9:6, Zaburi 139:13–14). Umwana w’uwo mukobwa agomba kurindwa, gukundwa no kurerwa.
Itorero ni umuryango w’abizera. Ntibihagije ko itorero ricira ibyaha urubanza. Itorero rigomba kwita ku abanyamuryango baryo. Urugero, umuntu utunzwe n’ibikorwa by’ibyaha ashobora gukenera ubufasha kugira ngo abone ubundi buryo bwo kwishakira imibereho.
Inkuru yabayeho...
Abakobwa bacye basengeraga mu itorero rinini kandi bakanaririmba muri korali. Imiryango yabo yari abakene. Abo bakobwa babaga mu mibanire y’ubusambanyi n’abagabo kugira ngo babone amafaranga yo gufasha imiryango yabo. Ese itorero ryafasha iki kuri iki kibazo?
Ni iki itorero ryawe rikwiriye gukora kugira ngo rifashe abantu kureka imibereho ishingye ku byaha?
Porunogarafiya
Amashusho y’ubusambanyi arimo inyandiko, amashusho na videwo zagenewe gutera irari ry’ubusambanyi binyuze mu kwerekana ubwambure cyangwa igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Inzira ya murandasi ituma porunogarafiya iboneka byoroshye ku isi hose. Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rituma porunogarafiya ibera ikigeregezo abantu batigishijwe gukoresha amahame ya GiKristu kuri icyo kibazo. Abapasiteri n’abayobozi benshi bakuze ntibigeze bahura n’ibyo bigeragezo kuko murandasi yari itaraboneka igihe bari bakiri bato. Bashobora kutabashak gusobanukirwa ibyo urubyiruko ruhura nabyo.
Porunogarafiya ni mbi kuko yateguriwe gutera umuntu kwishimira gutekereza ibikorwa by’ubusambanyi, ubuhehesi, n’uburyo bwinshi bwo kugoreka imibonano mpuzabitsina. Bishishikariza umuntu usanzwe ufite irari ry’ibyaha. Porunogarafiya itumira kandi igafasha umuntu kwishimira ibikorwa bidakwiriye Imana icira urubanza.
Porunogarafiya irabata. Umuntu ukoresha porunogarafiya yumva ayikeneye cyane. Ntashobora kwiyumvisha kubaho atayireba. Kuri we, ubuzima bugaragara ko ari ubusa kandi budashimishije igihe adafite ibitekerezo aheshwa na porunogarafiya. Nk’uko izindi ngeso mbi zose zifata umuntu, iryo rari rirakura rikamurusha imbaraga, maze agatangira gutanga ibimugirira akamaro byose mu buzima bwe.
Porunogarafiya irakura. Uyikoresha akenera ibintu birushaho kuba byambaye ubusa no kuyobya. Atangira kwishimira ibitekerezo by’isoni nke byari kumutera iseseme n’ubwoba mbere.
Porunogarafiya irangiza. Ukoresha porunogarafiya agenda abura ubushobozi bwo kwishimira umubano usanzwe. Ibyifuzo bye bigenda bihinduka ibitari karemano ku buryo bidashobora na rimwe guhazwa. Agera aho atakibasha kumva cyangwa kwita ku ihohoterwa abandi bahura na ryo.
Abashumba n’ababyeyi bagomba kuburira urubyiruko ku byago by’ingeso. Ababyeyi ntibakwiye guha abana babo uburenganzira busesuye bwo gukoresha murandasi igihe abo bana badakuze ku rugero rwo kuba babasha kwirinda ibigeragezo. Umuntu ukunze kugira ikigeragezo cya porunogarafiya akwiye kujya atanga ubuhamya bw’uko anesha cyangwa aho yagize intege nke kenshi ku muntu yizeye kandi utinya Imana. Uko guhozaho mu biganiro n’umuntu ukuze by’ukuri mu mwuka bizafasha ufite icyo kibazo gukomeza kuguma kurinda ubwere bwe ndetse no kugira intsinzi ihoraho.
► Ni izihe ngamba wagira inama abantu gukurikiza kugira ngo birinde kugwa mu ngeso yo gushishikarira porunogarafiya? Ni ubuhe buryo itorero ryafasha?
Ibikorwa by’ubutinganyi
Sosiyete zimwe zihakana ubutware bwa Bibiliya, zinahakana kandi n’uburyo Bibiliya isobanura urushako. Bavuga ko abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo umubano w’abahuje igitsina.
Bibiliya yamagana ibikorwa by’ubutinganyi.
► Itsinda rikwiriye kureba hamwe mu Abaroma 1:26-27, 1 Timoteyo 1:10, na 1 Abakorinto 6:9-10.
Iyi mirongo itatu yo muri Bibiliya ishyira ibikorwa by’ubutinganyi ku rutonde rwa bimwe mu byaha bibi cyane. Abakurikiza ibi byaha bahakana ubutware bw’Imana.
Abantu bamwe bavuga ko biyumva mu buryo karemano ko biyumvamo abo bahuje ibitsina. Bavuga ko badakwiye gushyirwaho umugayo kubera iyo myitwarire yabo, kuberako atari bo bahisemo kwiyumva muri ubwo buryo.
Bibiliya yigisha ko buri muntu yakurikiye kamere imuganisha ku cyaha (Yesaya 53:6). Imana iduhamagarira kwihana ibyaha bwacu dukora nkana (Yesaya 55:7). Kubera ko twavukanye kamere y’icyaha, irari ryacu rya kamere ntirishobora kwizerwa mu kutuyobora. Umuntu ashobora kumva afite ubushake bukomeye bwo gusambana, cyangwa kugira urugomo, cyangwa kwiba, ariko kuba abyumva atyo ntibisobanura ko ibyo yifuza ari byo.
Kubera ibyifuzo bwo gukora imibonano mpuzabitsina, benshi mu batarashaka barikinisha. Kwikinisha ni ugukorakora imyanya ndangagitsina kugira ngo umuntu yishimishe cyangwa agabanye irari ry’igitsina.
Gukoresha porunogarafiya cyangwa kugira ibitekerezo byo gukora imibonano mpuzabigitsina ku bushake ni icyaha (Matayo 5:27-28, Matayo 15:19-20). Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ko kwikinisha ari icyaha cyangwa ko ari iby’isoni nke. Ariko kwikinisha bishobora gutera gutekereza ibishingiye ku irari, gukoresha porunogarafiya, no gusambana.
Kwikinisha na byo si iby’ubwenge kuko bitera ingeso: uko ubikora kenshi ni ko urushaho kumva ubikeneye.
Kwikinisha gukabije kenshi na kenshi byerekana ikibazo cyimbitse, nko kugira ibibazo by’amarangamutima cyangwa iby’imibanire, cyangwa kuba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cyashize.
► Abanyeshuli nibasomere itsinda mu 1 Abakorinto 6:12-13, 18-20 no mu 1 Abatesalonike 4:1-8
Imana yagennye ubumwe bw’umubiri mu rushako kugira ngo bufashe umugabo n’umugore kwiyunga mu marangamutima no mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 6:16-20, Malaki 2:15).
Benshi… bakeka ko kwikinisha bishobora kubafasha kwihanganira kuba ingaragu kugeza bashatse. Ariko bananiwe kumenya ko iyo imyitozo ihindutse akamenyero, ishobora guteza akaga ubwiza n’ubusabane bw’imibonano mpuzabitsina yo mu rushako mu gihe kizaza.
Kwikinisha bitanga uburambe mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina ariko kutagera ku ntego nyamukuru y’imibonano mpuzabitsina: kguhura kw’abantu babiri bakaba umubiri umwe, haba mu buryo bw’umubiri no mu marangamutima. Kwikinisha ntibikwiye gukoreshwa nk’igisimbura imibonano mpuzabitsina isanzwe kandi iboneye mu rushako.[1]
Umuntu utarashaka yakora iki niba kwikinisha ari ikibazo mu buzima bwe? Nubwo umuntu yaba yikinisha agamije gusa kugabanya irari ry’igitsina, birakwiye cyane kubireka, kubera ibishuko bihari no kubera ko kwikinisha bituzuza umugambi w’Imana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Niba hari ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’icyaha cy’ubusambanyi mu buzima bwabo, bagomba kucyatura no kucyihana. Birakwiye ko bajya babwira kenshi umujyanama mukuru wubaha Imana iby’intsinzi n’ibyo batsinzwe, kugira ngo abasengere kandi abagire inama.
Niba kwikinisha bituruka ku bibazo by’amarangamutima, iby’imibanire, cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabayeho mbere, birakwiye kandi ni ingenzi ko habaho kugisha inama umujyanama w’umuKristu wabihuguriwe.
Umwigishwa wa Kristo azafashwa no:
1. Kwizera adashidikanya ko Yesu yita kuri we (Zaburi 139:1-3, 1 Petero 5:6-10). Yita k’ukwizera kwawe, ibyo ukeneye ku mubiri, no kwera kwawe. Mu bumuntu bwe, yanesheje ibigeragezo duhura nabyo natwe byo mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo, kandi afite ubuntu natwe dukeneye kugira ngo tuneshe (Abaheburayo 4:14-16).
2. Kutizera ibinyoma by’umwanzi (Yohana 8:44). Umwanzi ashobora kukubwira ko Yesu atakwitaho, cyangwa ko iyo aba akwitaho yari kuba yarakuyeho irari ry’ubusambanyi rikubangamira cyane (1 Petero 5:7-8). Umwanzi ashobora kukurega ko uri umunyabyaha bitewe n’uko ufite ibyifuzo byo gukora imibonanao mpuzabitsina (Ibyahishuwe 12:10).
3. Guhanga amaso Yesu no kumuhimbaza kubera uwo ari we (Zaburi 105:3-4). Umubisha yifuza cyane gusenya kwizera kwawe no gusenya umubano wawe n’Imana binyuze muri iki kigeragezo (Yohana 10:10). Ariko umugambi wa Yesu muri iki kigeragezo ni uko kwizera kwawe gukomeza, kandi ukabasha kumuhesha icyubahiro kurushaho (1 Petero 1:5–9). Iyo uhanga amaso yawe mu guhimbaza Yesu, azaboneka mu bihe umukeneye ngo agufashe (Zaburi 46:1).
4. Gutekereza ku Ijambo ry’Imana (Zaburi 119:9). Gusoma, kumva, no gutekereza ku Ijambo ry’Imana bizagufasha guhagararana intsinzi mu gihe cy’ikigeragezo. Igihe Yesu yageragezwaga, yakoresheje Ibyanditswe kugira ngo aneshe (Matayo 4). Natwe niko dukwiye kubigenza.
5. Kugira umuntu umwe byibura mukuru kandi wubaha Imana ubazwa ibyo ukora (Abagalatiya 6:2). Kuba inyangamugayo kandi ugatinyuka kubwira umuntu (muhuje igitsina) wageze kure mu rugendo rwo kwizera bizagufasha cyane. Bazashobora kugusengera no kuguha inama. Kuganira na bo ku bibazo uhura na byo bizagufasha gukomeza kugumana kwera no gukomeza gushikama mu kwizera kwawe.
6. Gukorera abandi no kwibanda ku byo bakeneye (Abafilipi 2:3-5). Bnyuze mu gukorera abandi, rwanya umwete ukabije ushyira ku byo ukeneye n’ibyifuzo byawe.
7. Kurushinga n’umuntu wubaha Imana mu gihe cy’Imana (Imigani 5:15, 18-19).
Urubyiruko ruhura n’ibishuko bikomeye mbere yo gushyingirwa. Ni ingenzi ko rwibuka ko rukeneye umuntu wo kuzabana w’indahemuka.[1] Ntirukwiye gutekereza ku mubano n’umuntu ushaka kwishimisha by’igihe gito atarashaka. Ntirukwiye gutekereza ku mubano n’umuntu utari umwizera wiyemeje (1 Abakorinto 7:39). Rukwiye gutekereza gusa ku muntu uzaba umufasha w’indahemuka mu rushako akanaba n’umubyeyi mwiza.
Umusore cyangwa inkumi ishaka kugira umubano mwiza w’urushako akwiye kuba umuKristu w’indahemuka kandi wiyemeje gukurikira Kristo, kugira ngo umuntu ukwiriye abe yamushima (Imigani 3:4–8). Umuntu agaragaza imico myiza akoresheje imyifatire ikwiriye n’imyambarire irangwamo kwiyoroshya (1 Timoteyo 2:9-10). Abantu bitwara nabi ntibitondere abo badahuje igitsina baba bagaragaza ko bashobora kwemera umubano ushingiye ku byifuzo bibi (1 Abatesalonike 4:1–7). Umuntu wambara mu buryo bushobora guteza ibyifuzo bibi akurura umuntu ufite imigambi mibi (Imigani 7).
Imana yahaye urubyiruko ababyeyi, abapasiteri, n’abandi bayobozi b’AbaKristu kugira ngo babayobore ku bijyanye n’imyifatire, imyambarire, n’amahitamo y’imibanire. Urubyiruko nirugandukira aba bayobozi mu kumvira Imana, ruzahabwa imigisha y’Imana myinshi kandi ruzarindwa ibibi byinshi n’ibigeragezo.
► Umunyeshuri nasomere itsinda muri 1 Petero 5:5 no mu Abaheburayo 13:17.
Ni inshingano z’abana n’urubyiruko kugandukira ubwenge n’ubuyobozi bw’ababyeyi babo n’abayobozi b’umwuka. Ni inshingano z’aba bayobozi gufasha urubyiruko kubaho runesha ibigeragezo.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu Abaroma 13:14 no mu 1 Abakorinto 10:13.
Imana ntiyemerera abizera ko bagwa mu bigeragezo birenze ubushobozi bwabo bwo kwirinda no kubihunga niba babyifuza. Urubyiruko rufite inshingano yo guhunga ibigeragezo (2 Timoteyo 2:22). Nyamara ababyeyi bakwiriye gukumira uko bishoboka kose urubyiruko rwabo kugira ngo rudahura n’ibigeragezo bitari ngombwa. Hari uburyo bugera kuri butatu byibuze bwakwifashishwa:
(1) Binyuze mu gutanga amabwiriza yihariye ku byo abana bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora, abo bagomba kuba bari kumwe nabo, n’aho bagomba kujya (Abefeso 6:1-4).
Ababyeyi ntibakwiye kwemerera abana babo kujya mu bihe ubukure bwabo butazaba buhagije kubarinda ibigeragezo. Urugero, niba umusore n’inkumi bari bonyine ahantu hiherereye, birashoboka ko bazageragezwa gukora ibibi.
(2) Binyuze mu gukurikirana urubyiruko rwabo ku bijyanye no kugeragezwa.
(3) Mu guha urubyiruko inama zishingiye kuri Bibiliya.
Ababyeyi bakwiye gufasha urubyiruko kwiga gutekereza ku bibazo bahura na byo bagendeye ku mahame ya Bibiliya (Imigani 4:1–9; 7:1, 4–5). Bagombye kuganira n’urubyiruko rwabo ku byago babona. Bagomba gufasha urubyiruko rwabo gutekereza ku mahitamo atandukanye bazakenera gufata. Bashobora gufasha urubyiruko rwabo gutekereza kare uburyo bwo kwirinda ibigeragezo n’icyo bakora igihe bageregejwe.
Itorero rigomba gutandukana n’umuco waryo igihe ririnda imyitwarire ishingiye ku Byanditswe. Imico myinshi ntiyemera ko icyaha cy’ubusambanyi ari ikintu gikomeye. Iyi mico iba yiteze ko urubyiruko rutarashyingirwa rugira imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga. Itorero ntirikwiye kubererekera icyaha. Itorero ntirikwiye kwemera ko icyaha cy’ubusambanyi mu rubyiruko ari ikintu gisanzwe. Imana ivuga ko abasambanyi nta murage bafite mu bwami bwa Kristo.
► Abanyeshuli nibasomere itsinda mu Abefeso 5:3-7 ndetse no mu Abaheburayo 13:4.
Agahe kabanziriza ishyingirwa ntabwo ariwo mwanya wo gutangira gukora imibonano mpuzabitsina. Ahubwo ni igihe umugabo n’umugore bemeza ko basangiye intego zimwe zishingiye ku mwuka na Bibiliya. Ni igihe bubaka ubumenyi hagati yabo bubashoboza kwizerana bihagije kugira ngo bashobore gukomeza kwiyemeza kubana akaramata. Niba badashoboye kugera kuri ubwo bwizerane bw’imico y’undi, bagomba guhagarika uwo mubano ntibashyingiranwe.
Abantu mu miryango imwe batinda kubaka kubera ko umuco wabo uteganya ko ubukwe ari umuhango uhenze kandi uhambaye. Incuro nyinshi, babana imyaka myinshi bakabyarana ariko batarashyingirwa. Ku bashakanye bamwe, ibirori byo gushyingirwa bibagiraho ingaruka mu bukungu igihe kirekire nyuma yaho kubera ko baba bakoresheje ibyo bari bafite byose mu birori by’ubukwe ndetse bakaba baranatse inguzanyo. Itorero rikwiye kuba umuryango w’abizera utanga urugero rutandukanye kw’ishyingirwa. Ishyingirwa rya GiKristu ni iry’umugabo n’umugore biyemeje gukundana no kwiyegurira Imana kandi ntirikwiye gusaba amafaranga menshi atinza ubukwe cyangwa ngo agire ingaruka mbi ku hazaza h’abashakanye.
► Ni ubuhe buryo ishyingirwa rya GiKristu rikwiye gutandukana n’imigenzo y’ishyingirwa iranga umuryango?
Urushako ni umugambi w’Imana ku bantu benshi. Nyamara, Intumwa Pawulo yavuze impamvu zimwe zishobora gutuma abantu badashaka. Mu 1 Abakorinto 7:26, yavuze ku “ingorane zihari”—imiterere igoye y’ubuzima ishobora kuba yarimo n’itotezwa. Yavuze ko byaba byiza kudashaka muri iyo miterere.
Icyo cyanditswe kandi (1 Abakorinto 7:32–35), kigaragaza ko umuntu utarashyingirwa afite inyungu idasanzwe—ashobora kwibanda ku byo gushimisha Umwami nta kindi kimuhugije. Umuntu utarashaka kandi ashobora kwibanda ku gukorera Imana adafite impungenge zo kwita ku mugore cyangwa umugabo. Iyo umuntu yahamagawe n’Imana ngo yibande ku murimo atarashatse, ashobora kuba ingirakamaro cyane kandi akagira umugisha mu murimo we.
Hari n’izindi mpamvu Imana ishobora guhitamo ko umuntu aguma kuba ingaragu (Matayo 19:10-12). Ntidukwiye kwibwira ko ibi ari ibintu bidasanzwe. Ntidukwiye kwibwira ko buri muntu utarashaka agomba guhuzwa n’undi. Ntidukwiye kwibwira ko ibyishimo n’umunezero wuzuye bizanwa n’urushako (Zaburi 107:9).
Umuntu w’ingaragu agomba kwitondera kugira imibanire mibi bitewe n’ibyifuzo by’amarangamutima n’iby’umubiri. Imana ihesha ibyishimo n’umunezero umuntu wiyeguriye Imana rwose.
► Musomere hamwe 1 Petero 3:1-7 n’Abefeso 5:22-33. Itsinda rikwiye kubika iyi mirongo kugira ngo yigwe neza muri iki kiganiro.
Umugabo ategetswe gukunda umugore we nk’uko Kristo yakunze itorero. Yesu nawe yitangiye itorero nk’igitambo. Umugabo ategetswe kwitanga mu nyungu ze, ibimunezeza n’ibyifuzo bye kugira ngo yuzuze ibyifuzo by’umugore we. 1 Petero 3:7 havuga ko agomba kubana n’umugore we mu buryo bw’ubwenge, bisobanuye ko agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo yumve umugore we. Akwiye kumwiga kugira ngo asobanukirwe n’ibyo akeneye.
Umugore yitwa “urwabya rworoshye” muri uyu murongo. Umugore akeneye kwitabwaho n’umugabo we. Akwiye kumurinda atari ibyago by’umubiri gusa ahubwo no guhangayika ko mu buryo butandukanye harimo nukw’amarangamutima.
Umugore ategetswe kugandukira umugabo we no kumwubaha. Umugore agomba kwemera ubuyobozi bw’umugabo we, niyo umugabo yaba atari umwizera. Niba abikoze, umugabo we utizera ashobora kuba yakwizera nawe.
Ni ingenzi kwibuka uburyo amategeko muri iyo mirongo atangwa. Umugabo ntiyategetswe gushyira igitugu ku mugore we. Umugore ategetswe kumvira umugabo we, ariko umugabo ntiyategetswe kumutegeka kumvira. Ategetswe gukunda umugore we no kwitanga uko bikenewe kugira ngo amwiteho. Umugore nawe ni uko, ntategetswe gusaba umugabo we kumwitaho; ahubwo ategetswe kumwubaha.
Icyo umugabo akwiye gushyira imbere si ugushimangira ubutegetsi bwe, ahubwo ni ugutanga urukundo. Icyo umugore akwiye gushyira imbere si ugusaba kwitabwaho, ahubwo akwiye gushyira imbere kubaha umugabo we.
Intumwa iburira umugabo ko amasengesho ye azagira inkomyi niba atita ku mugore we neza. Ibyo bitubwira ko imyitwarire yacu mu rushako igira ingaruka ku mubano wacu n’Imana.
Intumwa Yohana yavuze ko niba umuntu adakunda mugenzi we, aba adakunda Imana (1 Yohana 4:20). Mu buryo nkubwo, dukurikije amagambo ya Pawulo na Petero dushobora kubona ko umugabo utita ku mugore we uko bikwiye adakunda Imana uko bikwiye. Umugore nawe utubaha umugabo we, ntiyubaha Imana uko bikwiye.
► Umunyeshuri nasomere itsinda mu 1 Abakorinto 7:1-5.
Iyi mirongo itubwira ko umwe mu migambi yo gushaka ari uguhaza irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina. Umugabo n’umugore buri umwe yihaye undi kandi barekuye uburenganzira bwabo ku mibiri yabo. Ibyo bishatse kuvuga ko umuntu washatse adakwiye gutegereza ko azakora imibonano mpuzabitsina igihe yishakiye gusa, ahubwo akwiye no kwitabira guhaza ibyifuzo by’uwo bashakanye. Iyi Imirongo ntivuga ko umuntu ashobora gusaba guhazwa kw’ibyifuzo bye ku ngufu cyangwa ku gahato k’uwo bashakanye. Ahubwo iyi mirongo isaba buri wese kwita ku byifuzo bya mugenzi we.
Uyu murongo utubwira ko abantu bashyingiranywe batagomba kwimana ubu burenganzira hagati yabo. Igihe gito cyo kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina giherekejwe no kwiyiriza ni ikintu cyemewe, ariko gutandukana igihe kirekire bitera ibishuko kubera ibyifuzo bitujujwe. Rimwe na rimwe abashakanye bashobora gutandukana amezi menshi cyangwa igihe kirekire bitewe nuko umwe akora kure cyangwa yiga kure yundi. Mbere yo gufata iki cyemezo, hakwiye gutekerezwa niba uwo mugambi ugendanye n’ubushake bw’Imana. Bashobora guhura n’ingorane ziturutse muri uku gutandaukana.
Impamvu imwe mu mpamvu z’urushako ni ukurema imiryango ibasha kwita ku bayigize.
► Umunyeshuri nasomere itsinda muri 1 Timoteyo 5:8.
Uyu murongo ugaragara mu gice kivuga ku nshingano z’abagize itorero zo kwita no kurengera buri wese. Inshingano ya mbere y’umuntu ni umuryango we bwite. Umubyeyi akwiye kumenya neza ko ibyo umwana akeneye byabonetse, nko kuba afite aho aba, ibyokurya, imyambaro n’uburezi. Umubyeyi akwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo atange ibikenewe aho gusigira abandi iyo nshingano.
Ingingo ziri muri iri somo zizatera ibiganiro byinshi.
Abanyeshuli bagombye kugerageza gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya y’iri somo mu buzima bwabo.
► Ni ukuri kuhe ku urushako abantu benshi basa n’aho bibagirwa?
► Itorero ryafasha rite urubyiruko rurwana no kurwanya ibishuko by’isi?
► Ni ubuhe buryo abagize itorero bakorana (uretse mu ishuri ryo ku cyumweru) kugira ngo bafashe mu gukemura ingorane zijyanye no gutoza abana gukurikira Kristo?
Data uri mu Ijuru,
Ndagushimiye ku bw’umugambi wawe mwiza ku rushako. Mfasha kudahemuka k’ubushake bwawe ku ubuzima bwanjye. Mfasha kuba icyitegererezo cy’ubudahemuka bwa GiKristu. Mfasha gushishikariza abandi gukurikira ubushake bwawe.
Mfasha gufatanya n’itorero mu gufasha imiryango, urubyiruko n’abana gukomera mu kwizera no mu kumvira.
Urakoze ku bw’ubuntu utugirira bwo kugira imibanire wihereye umugisha.
Amena
(1) Niba utarashaka, andika ibika bibiri byo kwiyemeza kubaha amahame y’Imana mu rukundo rwanyu igihe mutarashakana no mu rushako rwawe ruzaza. (2) Niba warashatse, andika ibika bibiri bivuga ku kwiyemeza kubaha amahame y’Imana mu rushako rwawe.
(2) Hitamo insanganyamatsiko imwe cyangwa nyinshi muri iri somo wandike ipaji imwe usobanura uko umuntu yakoresha amahame ya Bibiliya muri sosiyete yawe.
Ingero:
Sobanura imibanire ya GiKristu iri hagati y’umusore n’inkumi bitegura kurushinga mu muryango wanyu.
Sobanura imyitwarire y’umugabo cyangwa umugore ushaka kugaragaza ubudahemuka mu rushako mu muryango wawe.
SGC exists to equip rising Christian leaders around the world by providing free, high-quality theological resources. We gladly grant permission for you to print and distribute our courses under these simple guidelines:
All materials remain the copyrighted property of Shepherds Global Classroom. We simply ask that you honor the integrity of the content and mission.
Questions? Reach out to us anytime at info@shepherdsglobal.org
Total
$21.99By submitting your contact info, you agree to receive occasional email updates about this ministry.
Download audio files for offline listening
No audio files are available for this course yet.
Check back soon or visit our audio courses page.
Share this free course with others